Imikino

Mvukiyehe Juvenal ashobora kwisanga muri gereza

Umuryango wa Kiyovu Sports wareze mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Mvukiyehe Juvenal wahoze ayobora iyi kipe , umushinja ibyaha birimo ubujura.

Kiyovu Sports yareze Juvenal biciye mu kirego cyatanzwe n’umunyamategeko wawo, Me Mugabe Fidèle.

Ibyaha imushinja birimo ubujura, ubuhemu ndetse n’icyo kwihesha ikintu cy’undi [hakoreshejwe uburiganya].

Ku wa 26 Nzeri 2023 ni bwo Mvukiyehe yirukanwe muri Kiyovu Sports, nyuma yo kumushinja imicungire mibi y’iyi kipe yari amaze imyaka itatu ayobora.

Kiyovu Sports mu nteko rusange yayo yateranye ku wa 26 Nzeri yanzuye ko Mvukiyehe yamburwa inshingano zo gucunga Company ya Kiyovu Sports, zigahabwa association ya Kiyovu Sports iyobowe na Ndorimana François Régis ‘Jenerali’.

Iyi kipe mu kirego yagejeje muri RIB cyakora ivuga ko Mvukiyehe yanze gukora ihererekanyabubasha, ahubwo agakomeza gukoresha ibirango byayo mu nyungu ze bwite.

Yavuze ko Mvukiyehe yafatiriye amasezerano yose y’abakinnyi, aya hoteli ikipe yacumbikagamo, ay’abandi bakozi, ibikoresho by’ikipe ndetse n’imodoka itwara abakinnyi.

Me Mugabo yavuze ko ibi [Mvukiyehe] ari kubikora mu rwego rwo kugusha ikipe mu bihombo no mu myenda iri kugenda igaragara umunsi ku wundi nyuma y’aho aviriye ku buyobozi.

Kiyovu Sports ivuga ko bimwe muri ibi bihombo yatewe harimo amafaranga angana na miliyoni 89 Frw yaciwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) kubera kutishyura abakinnyi b’Abanya-Sudani.

Aba barimo Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdel-Rahman kuri ubu ukinira APR FC na mugenzi we John Mano.

Hari abandi bakinnyi nka Cogiffa na Muzamiru Mutyaba bishyuza iyi kipe miliyoni 10 Frw kubera kubirukana binyuranye n’amategeko. Si abakinnyi gusa kuko na Hoteli Igitego yishyuza Urucaca arenga miliyoni 154 Frw.

Kiyovu Sports yasabye RIB ko Mvukiyehe yakurikiranwa kuri ibi byaha yakoze kandi agikorera iyi kipe, akabiryozwa kimwe n’indishyi z’ibihombo byatewe na byo ndetse agasabwa gutanga impapuro zose zirebana n’ikipe abitse atabyemerewe n’amategeko kuko atakiyibarizwamo.

Kugeza ubu Mvukiyehe wamaze kugura ikipe ye bwite ntabwo arahamagazwa na RIB ngo yisobanure ku byaha aregwa, ndetse ntacyo arabitangazaho.