Capt. Traoré wa Burkina Faso ari kugerwa amajanja n’Amerika
Captain Ibrahim Traoré uyobora Burkina Faso kuva muri Nzeri 2022 ubwo yakuraga ku butegetsi Lt Col. Paul-Henri Sandaogo Damiba, aherutse kwamagana ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikomeje kwivanga mu buzima bwite bwa Afurika, asobanura ko icyo bishaka ari uko Abanyafurika bakomeza kuba abacakara.
Uyu musirikare w’imyaka 37 y’amavuko yagize ati “Bishaka gukomeza kutubona turi abacakara. Ariko iki ni gihe cyo kubereka ko twibohoye.”
Capt. Traoré yasubizaga Umuyobozi w’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Afurika, Gen. Michael Langley, wamwibasiriye imbere y’abagize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ishinzwe igisirikare, tariki ya 3 Mata 2025.
Ubwo Abadepite bavugaga ko umutungo kamere ukomeje gukoreshwa nabi n’abayobozi bo ku mugabane wa Afurika, Gen Langley yagize ati“Ndabibona kandi sinabura kubyamagana. Muri Burkina Faso, zahabu zifashishwa mu kurinda ubutegetsi bwa gisirikare. Hari ingero nyinshi.”
Amagambo ya Gen. Langley yarakaje benshi muri Afurika biganjemo abaharanira ubumwe bw’Abanyafurika barimo abanyamuryango b’ishyaka EFF riharanira ukwishyira ukizana muri Afurika y’Epfo, bayoborwa na Julius Malema.
EFF yagaragaje ko Capt. Traoré yaharaniye ko zahabu yo muri Burkina Faso yifashihwa mu nyungu z’abaturage kandi ko yagerageje kurwanya igitutu cy’ibihugu bifite amatwara ya gikoloni.
Ati “Twamaganye uburyo uburengerazuba bukomeje kwivanga mu buzima bw’ibihugu byo muri Afurika no kugerageza kugenzura umutungo wacu. EFF ishyigikiye umuhate wa Captain Traoré wo gukoresha zahabu ya Burkina Faso mu nyungu z’abaturage bayo no kurwanya igitutu cy’abafite amatwara ya gikoloni.”
Tariki ya 21 Mata 2025, Minisitiri w’Umutekano wa Burkina Faso, Mamadou Sana, yatangaje ko abashinzwe ubutasi batahuye umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Capt. Traoré, wateguwe n’ababa muri Côte d’Ivoire.
Minisitiri Sana yagize ati “Nk’uko umugambi w’abaterabwoba wateguwe, itsinda ry’abasirikare bahawe akazi n’umwanzi w’igihugu ryari kugaba igitero ku biro bya Perezida wa Faso ku wa Gatatu tariki ya 16 Mata 2025. Ababyihishe inyuma hanze y’igihugu bose bari muri Côte d’Ivoire.”
Ni kenshi ubutegetsi bwa Capt. Traoré butangaje ko bwaburijemo umugambi wo gukuraho no guteza imvururu muri Burkina Faso. Muri Nyakanga no mu Ugushyingo 2024, bwasohoye amatangazo, busobanura ko abakekwa kuwutegura bari gukurikiranwa.
Bigaragara ko Capt. Traoré atizeye umutekano we nubwo afite abamurinda nk’Umukuru w’Igihugu, kuko igihe cyose ari mu ruhame, aba afite imbunda yo mu bwoko bwa ‘pistol’.
Mu muhango w’irahira rya Perezida John Mahama wa Ghana, wabaye muri Mutarama 2025, Capt. Traoré ni we Mukuru w’Igihugu wenyine mu barenga 20 witabiriye afite imbunda.
Capt. Traoré afatwa ate?
Nubwo Gen Langley yamushinje gukoresha zahabu ya Burkina Faso kugira ngo agume ku butegetsi, ibinyamakuru mpuzamahanga byo mu burengerazuba bw’Isi bikamwita umunyagitugu, abaturage be baramushima.
Ubwo yarahiriraga kuyobora Burkina Faso, yasezeranyije abaturage ko agiye guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba bibangamira umutekano w’igihugu, akubaka igisirikare, urwego rw’ubuvuzi, agateza imbere imibereho y’abaturage n’ibikorwaremezo.
Akijya ku butegetsi, uruzinduko rwe rwa mbere mu mahanga yarugiriye muri Mali, aho yakiriwe na Colonel Assimi Goïta. Aba bombi hamwe na Gen. Abdourahamane Tchiani wa Niger bafatwa nk’ibicibwa muri politiki mpuzamahanga, bazira “kuyobora ibihugu bataratowe”.
Guhezwa muri politiki mpuzamahanga n’akarere ni byo byatumye bashinga ihuriro AES (Alliance des États du Sahel) rigamije ubufatanye mu guhangana n’abafite umugambi wo gutera ibi bihugu, bagamije gusubizaho abayobozi bakuwe ku butegetsi. Icyo gihe ibihugu byabo byahise biva mu muryango CEDEAO.
Capt. Traoré yashyize mu maboko ya Leta ibirombe bibiri binini bya zahabu byagenzurwaga n’ibigo byigenga, ahagarika kohereza ku mugabane w’u Burayi amabuye adatunganyije, atangira kubakisha uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 150 za zahabu ku mwaka.
Nk’uko ikigo Institute for Security Studies kibivuga, mu rwego rwo gushaka ibyakwihutisha ubukungu bwa Burkina Faso, Capt. Traoré yashinze ikigo gitunganya ipamba, yubaka ikibuga cy’indege cya Ouagadougou-Donsin, yongera gutangiza Air Burkina.
Mu bwubatsi bw’ibikorwaremezo, cyane cyane imihanda, Capt. Traoré yaguze ibikoresho byo kubyubaka, aha akazi ba Enjenyeri bo mu gihugu cye. Yihaye intego yo kubaka imihanda ya kaburimbo ifite uburebure bwa kilometero 5000 ku mwaka.
Nubwo hari ibikibangamiye Burkina Faso mu gihe cy’ubutegetsi bwa Capt. Traoré, bigaragara ko ubukungu bw’iki gihugu bwakomeje gutera imbere. Amafaranga umuturage yinjizaga yavuye ku Madolari 248,9, agera kuri 882,7 mu 2023 nk’uko raporo ya Banki y’Isi ibyerekana.
Muri Kanama 2024, Umuvugizi wa Guverinoma ya Burkina Faso, Jean-Emmanuel Ouedraogo, yatangaje ko ubuyobozi bw’igihugu cyabo bwafashe icyemezo cyo gusesa amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare cyagiranaga n’u Bufaransa.
Gusesa aya masezerano byakurikiye gusezerera ingabo z’u Bufaransa zari zimaze imyaka myinshi muri Burkina Faso, gusa Ouedraogo yavuze ko bidasobanuye ko umubano w’ibihugu byombi washeshwe.
Hari impungenge z’uko ibihugu byo mu Burengerazuba bishobora kuba bifite umugambi wo kumwikiza, nk’uko byabikoreye Col. Muammar Gaddafi wayoboye Libya mu gihe yari afite imishinga yashoboraga gutuma Afurika irushaho kunga ubumwe, igatera imbere.
Mbere y’uko Col. Gaddafi yicwa mu 2011, yatanze igitekerezo cy’uko hashingwa Leta Zunze Ubumwe za Afurika, ikagira imiyoborere imwe ndetse n’ifaranga rimwe; ibyashoboraga kuyifasha kugira ubukungu butajegajega, ntibe igihanze amaso inguzanyo z’urudaca ziva mu bigo mpuzamahanga by’imari.
Nyuma y’ubutegetsi bwa Col. Gaddafi, ubukungu bwa Libya bwasubiye inyuma mu buryo bugaragara, imibereho y’abaturage ijya ahabi. Mu 2010, umuturage wo muri iki gihugu yinjizaga Amadolari 12.600, aramanuka agera ku 6.172,8 mu 2023.