Munyenyezi yisobanura ku birego by’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato
Mu rubanza rw’ubujurire rwa Béatrice Munyenyezi rwabaye ku wa 16 Mata 2025, uregwa yavuze ko abatangabuhamya bamushinja batamuzi, kuko bavuga ko yigaga muri kaminuza kandi we yari mu mashuri yisumbuye icyo gihe.
Ubushinjacyaha bwamushinje icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato, gishyirwa mu byaha bifitanye isano no guhonyora uburenganzira bwa muntu. Bwavuze ko Munyenyezi yajyaga ategeka abakobwa kujya muri Kave ya hoteli Ihuriro, aho interahamwe zabasambanyaga ku gahato. Ngo nyuma y’ubwicanyi bwakorewe abatutsi, Munyenyezi yabihemberaga izo nterahamwe.
Ubushinjacyaha bwagaragaje impaka ku myirondoro ye y’amashuri, buvuga ko nubwo atari umunyeshuri wa kaminuza, yitwaraga nk’aho ari we. Bwavuze ko yigeze kwiyita umunyeshuri wa kaminuza, ashaka kugereranya ubushobozi bwe n’ubw’abari bayigamo, cyane ko yari umukazana wa Minisitiri kandi afite imyaka 24.
Béatrice Munyenyezi yahakanye ibyo aregwa, avuga ko ahigishwa uruhindu azira umuryango yashatsemo, ariko ubushinjacyaha bwo bwabigaragaje nk’impamvu itari ifatika, buvuga ko nta n’umwe muri bene uwo muryango ukurikiranwe n’inkiko za Jenoside, uretse we n’umugabo we na nyirabukwe.
Umwe mu bunganira Munyenyezi, Me Bruce Bikotwa, yasabye urukiko guhagarika ubushinjacyaha, avuga ko bwarenze ku mabwiriza yarwo binjiza mu rubanza ibintu bishya bitigeze bigarukwaho n’ubujurire bwatanzwe.
Urubanza rwa Munyenyezi Béatrice ruzasubukurwa tariki 14 Gicurasi 2025.