Politiki

Perezida Kagame yavuze kuri Brig Gen GAKWERERE

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko umwe mu barwanyi ba FDLR baherutse gushyikirizwa u Rwanda, ari we wishe nyina wabo, Rosalie Gicanda.

Mu kiganiro Umukuru w’Igihugu aherutse kugirana n’Umunyamakuru Mario Nawfal yagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, avuga ko u Rwanda rumaze imyaka myinshi ruhangayikishijwe n’uko Umutwe wa FDLR wakoze Jenoside, ukomeje kwisuganya ufashijwe na Leta ya Kinshasa.

Yavuze ko ibyo biba ibihugu hamwe n’imiryango mpuzamahanga irebera, atanga urugero ku buryo MONUSCO imaze gukoresha asaga miliyari 40$ mu bikorwa bitazanira amahoro akarere.

Mu byo yavuze MONUSCO ijijisha igakora, harimo no gufata bamwe mu barwanyi ba FDLR ikabohereza mu Rwanda, na ho ibindi akaba ntabyo azi, nta n’ibyo abona.

Umunyamakuru yahise amubwira ko hari inkuru yumvise y’Umujenerali wazanywe mu Rwanda mu minsi mike ishize, Perezida Kagame yungamo ati “Yego, uriya ni we nakubwiye wishe mama wacu.”

Nta hantu mu kiganiro Perezida Kagame yigeze avuga izina ry’uwo mujenerali, ariko usesenguye neza ibyavugwaga, ukabihuza n’ibiherutse kuba, ni Brig Gen Gakwerere yavugaga.

Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste wari Umunyamabanga Mukuru w’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR n’abandi barwanyi bawo 13 baherutse gushyikirizwa u Rwanda n’umutwe wa M23 nyuma y’uko bafatiwe mu mirwano yaganishije ku ifatwa rya Goma.

Gen Gakwerere yavuze ko kuva mu ishingwa rya FDLR, yari umuyoboke wayo, ati “Nabaga muri FDLR kuva yabaho.”

Gakwerere yavuze ko yavukiye mu yahoze ari Kigali Ngali, ubu ni muri Kanyinya i Shyorongi.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gakwerere yari afite ipeti rya ‘Lieutenant’, akaba umwe mu basirikare bakoreraga mu ishuri rya ba su-ofisiye, ESO/Butare, aho yizerwaga cyane na Captain Nizeyimana Ildephonse wari Umuyobozi Wungirije waryo.

Bivugwa ko Gakwerere yahawe inshingano yo kuyobora abasirikare bashya bitwaga ‘New Formula’ biciye Abatutsi benshi kuri za bariyeri n’ahandi hantu mu cyahoze ari Butare.

Gakwerere ni umwe mu basirikare boherejwe na Capt Nizeyimana mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda, baramwica. Anakekwaho uruhare mu rupfu rwa Habyarimana Jean Baptiste wayoboye Perefegitura ya Butare.

Tariki ya 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe, nyuma y’itegeko rya Captain Ildephonse Nizeyimana wari mu Kigo cya ‘École des Sous-Officiers [ESO] muri Jenoside.

Nizeyimana yafatanyije n’abandi basirikare barimo Lt Colonel Muvunyi Tharcisse n’abo mu Kigo cya Gisirikare cya Ngoma cyayoborwaga na Lt Ildefonse Hategekimana na Jandarumori yayoborwaga na Major Cyriaque Habyarabatuma ndetse n’Interahamwe.

Icyo gihe mu bagiye mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda rwari hafi y’ibiro bya Komini Ngoma harimo Lt Bizimana bitaga “Rwatsi”, Lt (Ipeti yari afite icyo gihe) Gakwerere, Caporal Aloys Mazimpaka na Dr. Kageruka.

Mu rugo rwe bahageze ahagana saa Tanu z’amanywa, bahasanze abandi bahigwaga harimo Jean Damascène Paris, Marie Gasibirege, Aurelie Mukaremera, Callixte Kayigamba na Alphonse Sayidiya.

Harimo kandi Uzamukunda Grace warashwe ariko ntiyapfa ndetse aza kurokoka. Yitabye Imana nyuma ya jenoside azize urupfu rusanzwe. Ni we watanze amakuru ya nyayo y’uburyo Umwamikazi Rosalie Gicanda n’abo bari kumwe bishwe.

I Butare, Gicanda yabayeho mu buzima bworoheje aho yabanaga n’umubyeyi we ndetse n’abandi bagore bamufashaga mu mirimo itandukanye.

Ubwo abasirikare babasangaga mu rugo, batwaye Gicanda n’abagore bari kumwe babajyana inyuma y’Inzu Ndangamurage y’u Rwanda barabarasa barapfa ndetse banasahura ibintu bitandukanye.

Captain Nizeyimana yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ahanishwa igifungo cy’imyaka 35.

Ku rundi ruhande, Lt Colonel Muvunyi yahamijwe icyaha cya Jenoside ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.