Politiki

Musanze:Hari abana bavanywe mu ishuri kubera inkende

Abaturage batuye mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi hafi ya pariki y’ibirunga bahangayikishijwe n’abana bavuye mu ishuri bakajyanwa mu mirimo yo kurinda no gukumira inyamaswa zituruka muri parike y’ibirunga zije kona mu mirima y’ibirayi.

BTN dukesha iyi nkuru yageze mu mirima y’ibirayi ibona imimerere mibi aba bana babayemo aho batajya bugama n’imvura ahubwo ikabanyagira ikabahitiraho.

Usanga imirima hafi ya yose yuzuye aba bana nubwo baba bavanze n’abandi bantu bari mu kigero kiri hejuru yabo kandi bagakwiye kuba bari kwiga mu mashuri.

Umwe mu bana barinda iyi mirima, yabwiye BTN ko yaje kurinda izi nyamaswa mu rwego rwo kubona ibyo kurya n’indi mibereho y’ubuzima muri rusange.

Yagize ati” Nza hano nje gushaka ibyo kurya”.

Bamwe mu babyeyi bakorera muri iyi mirima ihurirwamo n’abana benshi bakabaye bari kwiga mu mashuri, bavuga ko kuba aba bana batiga bibahangayikishije cyane bakaba basaba inzego z’ubuyobozi zibifite mu nshingano kugira icyo zabikoraho abana bakabona uburenganzira bwabo bagombwa.

Umugabo uhinga kandi urinda muri iyi mirima ariko utaremeye ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yabwiye BTN ko iminsi ibaye myinshi bibaza igisubizo cy’iki kibazo n’impamvu ubuyobozi bubireberera.

Agira ati” Aba bana imvura iragwa ikabahitiraho,twabuze igisubizo cy’iki kibazo. Turasaba ubuyobozi kugira icyo bubikoraho”.

Kuri iki kibazo,Umuyobozi w’akarere w’Agateganyo, Bizimana Hamis yavuze ko hatangiye gukorwa ubukangurambaga mu nzego zitandukanye kugirango iki kibazo gicike burundu.

Ati” Twatangiye ubukangurambaga mu ngeri zitandukanye zirimo n’itangazamakuru kugirango iki kibazo gicike burundu”.

Zimwe mu nyamaswa zituma abana birirwa mu mirima y’ibirayi kuva mu gitondo ku isaha ya saa Kumi n’Ebyiri kugeza nubundi Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, zirimo inkende n’inkima.