Tshisekedi yifata nk’umwana w’igitambambuga: Major Willy Ngoma
Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yagaragaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi nta bushobozi afite bwo kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko yitwara nk’umwana w’igitambambuga.
Major Ngoma yanenze Tshisekedi asa n’ukomoza ku mvugo akomeje gukoresha mu bikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni Tshisekedi mu bice byose yagiye kwiyamamarizamo wakunze kwikoma Perezida Paul Kagame ndetse n’u Rwanda asobanura nka nyirabayazana y’ibibazo byugarije Congo.
Uyu mugabo kandi amaze igihe yibasira abakandida bagenzi be barangajwe imbere na Moise Katumbi avuga ko “bashyigikiye Kagame n’u Rwanda.”
Major Ngoma abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagaragaje ko amagambo ya Tshisekedi yerekana ko nta bushobozi na buke afite bwo kuyobora RDC, bijyanye n’uko “yitwara nk’igitambambuga.”
Ati: “Mu by’ukuri Fatshi (Tshisekedi) yitwara nk’umwana w’igitambambuga. Amagambo ye adakwiriye arashimangira ubushobozi buke bwe bwo kuyobora igihugu.”
Uyu musirikare yifashishije umugani wo mu rurimi rw’ikilatini (pacta sunt servanda) mu kwibutsa Tshisekedi ko yakabaye yubahiriza ibikubiye mu masezerano yigeze kugirana na M23.
Ni Tshisekedi cyakora udakozwa na rimwe ibyo kuba yashyikirana n’uriya mutwe yita uw’iterabwoba.