FARDC na Mai Mai bamereye nabi Abanyamulenge i Minembwe
Nyuma y’iminsi ibiri umuyobozi wawo yishwe na drone y’igisirikare cya FARDC, umutwe wa Twirwanaho uravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 21 Gashyantare 2025, abaturage ba Minembwe bagabweho ibitero by’ubugome mu midugudu ya Gihanama na Evomi.
Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa wa Twirwaneho, Kamasa Ndakize Welcome, rivuga ko ibi bitero byakoreshejwemo intwaro ziremereye ndetse n’izoreheje, byagabwe na FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bo mu mitwe ya Mai-Mai ngo imaze imyaka 8 yariyemeje kurandura Abanyamulenge muri gakondo yabo.
Itangazo rivuga ko ibyo bitero byakuye mu byabo abaturage benshi biganjemo abagore n’abana.
Twirwaneho ikomeza ivuga ko abaturage benshi bicirwa muri ibi bitero ari abavanwe mu byabo n’imirwano bavuye mu bindi bice byamaze kugirwa umuyonga n’ihuriro rya FARDC na Mai-Mai.
Uyu mutwe ukaba wasoje itangazo ryawo uvuga ko uzakomeza kwirwanaho no kurinda abaturage bamaze gucirwa igihano cy’urupfu n’ingabo zakagombye kubarengera.