Kutareba neza byajyanye Kim Kardashian mu nkiko
Umunyamideli uri mu bakomeye ku Isi, Kim Kardashian, yajyanywe mu nkiko n’umugabo umushinja ko yamwitiranyije n’uwo bahuje izina wari ufunze yenda guhabwa igihano cy’urupfu, bikamuviramo ingaruka zikomeye.
Muri Gashyantare 2024 nibwo Kim Kardashian umenyereweho gukora ubuvugizi ku mfungwa by’umwihariko izakatiwe igihano cy’urupfu, yatangiye kuvuganira uwitwa Ivan Cantu wari wahawe igihano cy’urupfu, amusabira ko yababarirwa.
Ubwo Kim Kardashian yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ifoto ya Ivan Cantu ufunze, ntabwo yashyizeho ifoto ye bwite ahubwo yaribeshye ashyiraho ifoto y’undi mugabo bitiranwa witwa Ivan A.Cantu.
Uyu niwe wamujyanye mu nkiko amushinja ko yakoranye uburangare igikorwa cyo kuvuganira imfungwa bitiranwa akoresheje amafoto ye, nyamara we adafunze.
Ivan A.Cantu yatangarije TMZ ko kujyana mu nkiko Kim Kardashian yabikoze kuko ibyo uyu munyamideli yakoze byamugizeho ingaruka zirimo no kwangirika cyane mu marangamutima.
Yavuze kandi ko ibi byatumye atangira kugira ibibazo mu ntekerezo, kubura ibitotsi hamwe no gutanga ibisobanuro mu kazi, no ku mbuga nkoranyambaga kuko benshi bari batekereje ko ari we wahawe igihano cy’urupfu kandi byose byatewe na Kim Kardashian wamwibeshyeho.
Uyu mugabo kandi yavuze ko yatakaje amafaranga menshi mu kugana abaganga bamuganiriza nyuma y’aho Kim Kardashian akoresheje amafoto ye, avuga ko ari we ugiye guhabwa igihano cy’urupfu kandi ataribyo.
Yakomeje avuga ko nubwo uyu munyamideli yasibye aya mafoto yabikoze yatinze ku buryo bitari kugira icyo bihindura.
Ku ruhande rwa Kim Kardashian, umuhagarariye mu mategeko witwa Michael Rhodes yatangarije TMZ ko ari ikosa rito umukuliya we yakoze ryo kwitiranya ifoto y’umuntu ndetse ko ryakosowe rikimara kuboneka.
Yavuze ko iki kibazo bari kwishimira kugikemura hatiyambajwe inkiko ndetse ko umurega bigaragara ko akurikiranye inyungu z’amafaranga.