Politiki

Intumwa za SANDF muri DRC: Impaka zikomeye mu Nteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Epfo

Inteko Ishinga Amategeko iraterana uyu munsi, ku wa Mbere, itariki 10 Gashyantare 2025, kugira ngo bungurane ibitekerezo ku Ngabo z’igihugu cya Afurika y’Epfo (SANDF) ziri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).

Ibiganiro byasabwe n’Ishyaka riharanira Demokarasi (DA), bije bikurikira urupfu rw’abasirikare cumi na bane ba SANDF, rwateje impungenge zikomeye ku iyoherezwa ryabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Abanyafurika y’Epfo barashaka ibisubizo by’ukuntu iki gihombo cyabaye ku buyobozi bw’Umugaba w’Ikirenga, Perezida Cyril Ramaphosa, na Minisitiri w’ingabo, Angie Motshekga, DA ivuga ko afite “ubushobozi buke” no “kutita ku bintu”.

Mu gihe guverinoma ikomeje kwita ubutumwa bw’Ingabo za Afurika y’Epfo ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, ibimenyetso bigenda byerekana ko ingabo za SANDF zinjiye mu makimbirane akomeje kwiyongera mu karere zitigeze zitegura.

Abanenga barushijeho kwamagana uburyo Minisitiri Motshekga yakemuye ikibazo ndetse no guceceka kwa Perezida Ramaphosa nyuma y’ibyabaye nkuko iyi nkuru dukesha web ivuga.

Benshi bavuga ko Ingabo za SANDF zitahawe uburyo buhagije, ikirego kikaba cyaragaragaye cyane mu nama idasanzwe ya komisiyo ihoraho ishinzwe umutekano (JSCD) ku wa Kabiri, itariki ya 4 Gashyantare 2025.

Minisitiri yashimangiye ko ubwo butumwa nta kindi kiri inyuma yabwo uretse kubungabunga amahoro kandi ashimangira ko ingabo zifite ibikoresho bihagije, ibintu bitavuzweho rumwe na gato.