Umuhanzikazi mu ndirimbo gakondo yambitswe impeta n’umunyamakuru wa Inyarwanda
Umuhanzikazi Audia Intore uri mu bakora umuziki gakondo, yambitswe impeta n’umunyamakuru wa Inyarwanda, Niyonsenga Cyiza Kelly uzwi nka The Cyiza.
Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo ku wa 5 Gashyantare 2025 ubwo uyu musore yizihizaga isabukuru y’umukunzi we, Audia Intore.
The Cyiza na Audia Intore bamaze imyaka igera kuri ibiri bakundana, gusa hashize igihe kinini baziranye nk’inshuti z’akadasohoka.
The Cyiza wambitse impeta Audia Intore asanzwe ari umunyamakuru w’imyidagaduro ku Inyarwanda. Amaze imyaka itanu mu mwuga w’itangazamakuru.
Uyu musore yanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Imanzi, Izuba TV, Isibo TV ndetse n’ahandi henshi harimo na Inyarwanda kugeza uyu munsi akorera.