Politiki

U Rwanda rwagiranye ibiganiro n’ikigo gikomeye cyo mu Misiri

U Rwanda ruri mu biganiro n’ikigo ‘Pharco Pharmaceuticals’ gisanzwe kizobereye mu bijyanye no gukora imiti cyane cyane mu Misiri aho gikomoka, bigamije ubufatanye ku mpande zombi no kureba uko mu gihugu hakubakwa uruganda rukora imiti.

Pharco Pharmaceuticals ni kimwe mu bigo bikomeye mu Misiri mu bijyanye no gukora imiti. Cyashinzwe na Dr. Hassan Abbas Helmy mu 1983.

Iki kigo nicyo gikora imiti iba iriho izina Pharco. Uretse mu Misiri, imiti y’iki kigo igurishwa no mu bindi bihugu 50, aho nko mu 2019 cyagurishije amapaki miliyoni 750 y’imiti.

Uru ruganda rukora imiti irimo Acne Zinc ikoreshwa mu kuvura uruhu, Alambuphine ivura umuriro, Alfatral ikoreshwa mu kuvura urungano rw’inkari n’indi.

Kuri uyu wa Kane, Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi b’iki kigo barangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru wacyo, Dr. Sherine Abbas Helmy.

Ibiganiro byabo byanitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana.

Ibiganiro bombi bagiranye byaranzwe no kurebera hamwe inzego u Rwanda rwakoranamo n’iki kigo haba mu by’ubuzima cyangwa imiti, nk’uko Village Urugwiro yabitangaje.

Mbere yo guhura na Perezida Kagame, Dr. Sherine Abbas Helmy n’itsinda bari kumwe babanje kugirana ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika.

RDB yatangaje ko inama aba bayobozi bagiranye “yarebeye hamwe amahirwe ahari yo kurushaho kwagura ibikorwa byo kugeza ku bantu imiti y’ingenzi, kuyikorera igerageza no gushyiraho ibikorwa byo kuyikorera mu gihugu.”

Mu rugendo igihugu kirimo rwo gukomeza gutera imbere urwego rw’ubuzima ni rumwe mu zishyirwamo imbaraga cyane, hagamijwe gutanga serivisi nziza n’ubuvuzi bugezweho. Ibi bizatuma u Rwanda rugabanya umubare w’abaturage barwo bajya kwivuza hanze, rwongere uw’abanyamahanga baza kurwivurizamo.

Mu gihe uyu mushinga w’uruganda rukora imiti waba utangiye, waza usanga undi u Rwanda rurimo wo kubaka uruganda rukora inkingo, rufatanyamo n’ikigo BioNTech cyo mu Budage.

Mu Ugushyingo kandi Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwasinyanye amasezerano n’ikigo cya Bio Usawa Inc, agamije kubaka uruganda rukora imiti ivura indwara z’amaso zikomeye zirimo n’izibasira abarwaye diabetes.