Kagame: RDC Iri gupfusha ubusa imbaraga mu kwivanga mu mishinga y’u Rwanda
Perezida Paul Kagame yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iri gupfusha ubusa imbaraga zayo mu gihe isaba amakipe yo ku mugabane w’u Burayi gusesa amasezerano y’ubufatanye afitanye n’u Rwanda.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Larry Madowo wa CNN, aho yavuze ko aho gukoresha izo mbaraga mu kwivanga mu mishinga y’u Rwanda, RDC yakabaye izikoresha mu gukemura ibibazo bya politiki biyugarije.
Ibi bibaye nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Wagner Kayikwamba, yandikiye amakipe arimo Arsenal, Paris Saint-Germain na Bayern Münich, abasaba guhagarika ubufatanye na gahunda ya Visit Rwanda, ashinja u Rwanda gusahura amabuye y’agaciro yo mu burasirazuba bwa Congo.
U Rwanda rwakomeje guhakana ibi birego, nubwo Kinshasa n’amahanga bakomeje gushinja Kigali gufasha umutwe wa M23, uherutse kwigarurira Umujyi wa Goma.