Politiki

RIB yataye muri yombi umugore ukurikiranyweho kwiba abana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe umugore witwa Mukamana Florence w’imyaka 36, ukurikiranyweho gushimuta abana b’abandi akabita abe.

Iperereza ryatangiye nyuma y’uko umubyeyi yatangaje ko yibwe uruhinja yari yajyanye gukingiza ku bitaro bya Masaka mu Karere ka Gasabo. Uyu Mukamana bivugwa ko yabanje kwigira umufasha w’abari mu bibazo by’amikoro, akishyurira uwo mubyeyi ibitaro, nyuma akaza kumwizeza ko azamufasha kujyana umwana gukingirwa.

Ku munsi w’ikingira, Florence yashutse nyina w’umwana, amusaba kumutwaza uruhinja maze we afata moto, mu gihe nyina yateze igare. Akigera ku bitaro, nyina w’umwana yabuze uruhinja rwe, anasanga telefone ye yasigaye mu maboko ya Mukamana Florence.

Ubwo RIB yamufataga, basanze mu rugo rwe undi mwana w’imyaka itanu bivugwa ko nawe yibwe mu buryo nk’ubwo. Mukamana Florence yavuze ko yabikoze kugira ngo umugabo we atazamutana, kuko bari bamaze imyaka ine batarabyara.

Urwo ruhinja rwasubijwe nyina, bombi bitabwaho n’inzego z’ubuvuzi kuri Isange One Stop Center. RIB iracyashakisha ababyeyi b’undi mwana w’imyaka itanu wabonetse mu rugo rwa Mukamana.

Dr. Murangira B. Thierry, umuvugizi wa RIB, yasabye ababyeyi kugira amakenga, anashimangira ko abagabo bagomba gufata inshingano zabo mu rugo, kuko bitumvikana ukuntu umugore yabyara inshuro ebyiri atwite mu buryo butagaragara.

Mukamana Florence akurikiranyweho icyaha cyo gushimuta umwana nk’uko biteganywa n’ingingo ya 151 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano.