Impanuka y’ikamyo itwara Lisansi yahitanye abarenga 70
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 18 Mutarama 2025, abarenga 70 bahitanywe n’impanuka mu majyaruguru ya Nigeria, abandi 56 barakomereka, ubwo ikamyo itwaye lisansi yagwaga maze lisansi ikameneka ikaza guturika. Amakuru yatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutabazi muri Nigeria avuga ko iyi mpanuka yabereye muri Leta ya Niger.
Iyi mpanuka ikurikiye iyabaye mu Kwakira umwaka ushize muri Leta ya Jigawa, aho guturika k’indi kamyo byahitanye abantu 147, bigashyirwa mu makuba akomeye yabaye muri Nigeria.
Ikigo gishinzwe kurwanya ibiza cyatangaje ko uretse abarenga 70 baguye muri iyi mpanuka, hanangiritse amaduka arenga 15. Abakomeretse bo bahise bajyanwa mu bitaro kugira ngo bahabwe ubuvuzi, mu gihe ibikorwa byo gushakisha imirambo bikomeje.
Umutangabuhamya yatangaje ko abaturage n’abayobozi b’aho barimo gutegura gushyingura abahitanywe n’iyi mpanuka bakurikije imigenzo ya Kisilamu, dore ko Nigeria, igihugu gifite abaturage benshi kurusha ibindi muri Afurika, kiganje mo abayisilamu.
Mbere y’ibi, Kumar Tsukwam, umuyobozi ushinzwe umutekano wo mu muhanda muri Leta ya Niger, yavuze ko benshi mu bapfuye bari abaturage baho bakennye, bari bagiye kwigabiza lisansi yamenetse nyuma y’uko ikamyo iguye.