Politiki

Captain Traoré nawe yashinje Macron gusuzugura Abanyafurika

Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso, Captain Ibrahim Traoré, yanenze Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ku magambo ye aherutse kuvuga, avuga ko yagaragazaga agasuzuguro ku banyafurika. Ibi byabaye ku wa 13 Mutarama 2025, mu birori byo kwizihiza umwaka mushya.

Captain Traoré yagaragaje ko amagambo ya Macron, aho yavugaga ko bimwe mu bihugu byo muri Afurika birukanye ingabo z’u Bufaransa bitashimiye uruhare rwabwo mu kurwanya iterabwoba, ari ugutuka Abanyafurika bose.

Yagize ati: “Uko ni ko aba bantu babona Afurika. Mu maso yabo, ntabwo turi abantu.”

Macron yari yatangaje ko ibihugu nka Mali, Chad, Sénégal, Burkina Faso na Niger birukanye ingabo z’u Bufaransa bidashima, agereranya kudashimira nk’indwara idakwiriye gukwirakwizwa.

Ibi byateye uburakari Traoré, aho yavuze ko Macron yakagombye gushimira abakurambere bo muri Afurika bemereye u Bufaransa gukorera ku mugabane wabo, ndetse agasenga Abanyafurika uko asenga Imana.

Ibihugu nka Sénégal na Chad na byo biherutse kunenga imvugo ya Macron, bivuga ko ibikorwa by’ingabo z’u Bufaransa kuri uyu mugabane nta musaruro ufatika byatanze mu guharanira umutekano.