Mukura VS yapfuye ibaba rya Rayon Sports ituma igikona gikomeza kuguruka kiyirya isataburenge
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Mukura VS yahagaritse yapfuye ibaba rya Rayon Sports ihagarika umuvuduko yari imaze imikino 14 idatsindwa muri shampiyona, iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 15 wabereye kuri stade Mpuzamahanga ya Huye hasozwa imikino ibanza.
Uyu mukino wa Mukura na Rayon Sports ni wo mukino wa mbere witabiriwe cyane mu yakiriwe na Mukura VS kuri Stade Huye. Ni umukino wahuriranye n’ibirori bya ruhago mu majyepfo aho amakipe abiri akomeye ahurira mu mujyi umwe nkuko byagenze i Rubavu muri Nzeri 2024.
Uyu mukino wagiye kuba Rayon Sports itaratsindwa muri Shampiyona, ukaba urangiye iyi kipe y’i Nyanza itakaje aho Mukura VS ikomeje kwerekana ko ari yo izi guhagarika uduhigo tw’amakipe akomeye mu Rwanda.
Muri rusange, Mukura VS ni yo yihariye umukino ndetse ni na yo yaremye uburyo bwinshi bwo gutsinda dore ko ku munota wa 40 Jordana Dimbumba yafunguye amazamu ku mupira wari ugaruwe nabi na ba myugariro ba Rayon Sports.
Mu minota mike kandi ku munota wa 43 Umurundi Niyonizeye Saidi yongeye gusonga abafana ba Rayon Sports atsinda igitego cya kabiri.
Ku munota wa 50 Moise yemeje ko Bagayogo yasunitswe mu rubuga rw’amahina, maze Fall Ngagne yinjiza neza penalite ari nako uyu mukino waje kurangira ku bitego 2 bya Mukura kuri kimwe cya Rayon Sports.
Ibirori bya ruhago biri bukomeze ku Cyumweru Amagaju yakira APR FC kuri iki kibuga saa Cyenda.