Politiki

Icyifuzo cy’umuyobozi wa “Green perty” kuri Transit centers

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza, asanga ibigo ngororamuco bizwi nka Transit Centers binyuzwamo abantu by’igihe gito bikwiye kuvaho, ngo kuko bikora binyuranyije n’amategeko.

Dr Habineza yongeye gutanga iki cyifuzo, mu gihe hari abanenga imikorere ya biriya bigo. Bamwe mu babinyuzwamo binubira ku kuba ubuzima bushaririye bubirangwamo burimo gukubitwa, ku buryo hari abataha baragize ubumuga. Baninubira umwanda usigira bamwe indwara, inzara ndetse n’indi mibereho mibi.

Ibigenderwaho mu kujyana abantu muri Transit Centers biteganywa n’iteka rya Minisitiri rigena inshingano n’imikorere y’ibigo ngororamuco binyuzwamo abantu by’igihe gito.

Iryo teka riteganya ko abajyanwa muri ibyo bigo ari abantu bafite imyitwarire ibangamiye abaturage, irimo uburaya, gukoresha ibiyobyabwenge, ubuzererezi, gusabiriza, ubucuruzi bwo mu muhanda n’indi myitwarire ibangamiye abaturage.

Icyakora Dr Frank Habineza avuga ko “hari n’abacuruzi bakomeye n’aba boss bagambanirwa bakabijyanwamo.”

Transit Centers zikora binyuranyije n’amategeko

Uyu munyapolitiki wabaye uwa kabiri mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Nyakanga umwaka ushize, mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Bwiza yavuze ko, yavuze ko uburyo biriya bigo bikoramo budakurikije amategeko.

Ati: “Abenshi mu bafatwa baba [leta] bavuga ko bakekwaho ibyaha, kandi abantu bakekwaho ibyaha ntibakabaye bajyanwa muri Transit Centers. Bakagombye kujya muri RIB igaperereza, yasanga bafite icyaha bagakurikiranwa mu nzira z’amategeko: Ubushinjacyaha, ubugenzacyaha ndetse bakanagezwa imbere y’inkiko.”

Dr Frank Habineza avuga ko bitumvikana buryo ki umuntu afatirwa mu muhanda agahita ajya gufungirwa mu bigo by’inzererezi, nta perereza yigeze akorwaho cyangwa ngo umuryango we umenyeshwe ko afunzwe.

Ati: “Umuntu afite uburenganzira mu mategeko bw’uko niba afunzwe agomba kumenyeshwa icyo yafatiwe, icya kabiri amategeko amwemerera kuba yahagararirwa n’umwavoka umuburanira, ariko ibyo byose ntabwo byubahirizwa. Bafata umuntu mu muhanda bakamutwara, nta wuzi icyo afungiye, umuryango we ntiwabimenyeshejwe, ku buryo inzira zose z’amategeko ziba zamaze gupfa.”

Yunzemo ati: “Ikibabaje ni uko umuntu bamufata akamarayo ukwezi kumwe, abiri cyangwa atatu akiriyo, nyuma yaho banamurekura bakabikora yarafashwe nabi; bajya bavuga ko babakubita, babaha indyo imwe ku munsi, ko baryama ahantu hatabugenewe; ugasanga abantu bakuyeyo indwara kandi nta n’icyaha kigaragara bafungiwe.”

Abafungirwa muri Transit Centers barengana bagahawe indishyi z’akababaro

Dr Frank Habineza yisunze amategeko mpuzamahanga, avuga ko abafungirwa muri Transit Centers bakabaye bahabwa indishyi z’akababaro.

Iby’izo ndishyi biteganywa n’ingingo ya cyenda y’amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu na politiki, aho umurongo wa gatanu w’iyo ngingo uvuga ko “umuntu wese wagizweho ingaruka no gutabwa muri yombi mu buryo budakurikije amategeko cyangwa agafungwa, afite uburenganzira bwo guhabwa indishyi.”

Umurongo wa kane w’iriya ngingo wo uvuga ko “umuntu wese ubuzwa umudendezo biciye mu gutabwa muri yombi, cyangwa gufungwa aba akwiriye kugezwa imbere y’urukiko, kugira ngo urwo rukiko hatabayeho ubukererwe rugene niba afunzwe mu buryo bukurikije amategeko cyangwa rugategeka irekurwa rye mu gihe [ifungwa] ritemewe n’amategeko.”

U Rwanda rwemeje ariya masezerano ku wa 16 Mata mu 1975, mbere yo gutangira kuyubahiriza ku wa 26 Werurwe mu 1976.

Habineza ashimangira ko aho kujyana abantu muri Transit Centers bakajyanwe mu bigo nk’icya Iwawa, aho bashobora kuva bafite ubumenyi bwabafasha kugira ibyo bakora bibateza imbere.

Transit Centers zikwiye kuvaho

Habineza wanigeze kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, we n’ishyaka rye rya Green Party bavuga ko biriya bigo binyuzwamo abantu by’igihe gito bidakwiye kubaho.

Avuga ko u Rwanda rusanzwe rufite inzego zirimo nk’urw’abunzi rwakabaye ruburanisha abajyanwa muri biriya bigo, rwasanga ibyo bakurikiranweho birenze ubushobozi bwarwo bakaba bajya gukurikiranwa mu bugenzacyaha n’ubushinjacyaha.

Ati: “Niba umugabo yakubise umugore akamukomeretsa cyangwa umugore agakubita umugore, ibyo ni icyaha gihanwa n’amategeko. Ntabwo bikwiye kujya muri Transit, nta n’ubwo bikwiye kujya mu bunzi. Umuntu ariko niba yibye igitoki, ibyo ni akaha gato Abunzi bakwiye kuganiraho, babona ari icyaha kirenze ubushobozi bwabo bakacyohereza muri RIB.”

“RIB ni urwego rwashyizweho kugira ngo rukurikirane niba umuntu yakoze icyaha kugira ngo aze kubibazwa hakurikijwe amategeko. Hanyuma nidukoresha za Transit Centers, tuzaba turimo kwica inzego zashyizweho kugira ngo zidufashe kuyobora neza igihugu.”

Ku bwa Dr Frank Habineza, ibivugwa kuri Transit Centers n’ibikorerwamo byose ntibikurikije amategeko, bityo “hakwiye kujyaho irindi teka ikuraho izo transit Centers, ahubwo bakaziha irindi zina bakaba bazita ‘rehabilitation Centers’.”

Avuga ko abajyanwa muri biriya bigo bakabaye bahabwa ubujyanama butandukanye bubafasha kureka ibyo bakurikiranweho aho kubafunga, kuko we yemeza ko “transit Centers ni za gereza”.

Yunzemo ati: “Basigaye bafata umuntu mukuru w’umucuruzi wibereye hariya mu mujyi, umuntu akamubeshyera ikintu runaka bakamufata bakajya kumufunga nta n’icyaha yakoze. Ni urwego rusigaye rufunga n’abantu b’ababyeyi n’aba boss, ugasanga umuntu ntabwo ajyanwe kuri gereza cyangwa muri RIB, ahubwo akajyanwa muri Transit Centers; mu by’ukuri ibi bikagaragaza ko uru rwego rukwiye kuvaho burundu.”

Dr Habineza avuga ko nk’ishyaka rye rya Democratic Green Party of Rwanda bateganya kwicara bakareba buryo kiriya kibazo cyakomeza gukorerwa ubuvugizi, mu rwego rwo kugikemura burundu.