Ese koko uyu musirikare DRC ivuga ko yafashe mpiri ni uwa RDF?
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyitandukanyije n’uwo Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) giheruka kwerekana kivuga ko ari umusirikare w’u Rwanda.
Ku wa Kane tariki ya 26 Ukuboza ni bwo FARDC biciye muri Lt Col Mak Hazukay usanzwe ari umuvugizi w’ibikorwa vy’igisirikare bizwi nka Sokola 1, yerekanye uwo ivuga ko ari umusirikare wo mu mutwe udasanzwe w’Ingabo za RDF.
Lt Col Hazukay yabwiye abanyamakuru ko uwerekanwe yafatiwe mu mirwano yaberaga hagati y’uduce twa Mambasa na Ndoluma two muri Teritwari ya Lubero, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Uyu yagize ati: “Reka mbabwire ko ibikorwa birimo biragenda neza, duhanganye n’ingabo z’u Rwanda biciye mu ngabo zarwo zidasanzwe. Uyu munsi turi hano kugira ngo tubereke uruhare rw’u Rwanda biciye mu ngabo zarwo”.
Yunzemo ati: “Uyu munsi tubahaye ibihamya, kandi muri byo tuberetse umusirikare w’u Rwanda wafatiwe ku rugamba, kandi abantu bose bakwiye kumenya ko ari we wenyene warokotse mu ngabo ze zoherejwe muri ako karere.”
Uwo FARDC yise umusirikare wa RDF mu mashusho yashyizwe hanze ahatwa ibibazo yumvikana avuga ko yitwa Hakizimana Iradukunda Jean de Dieu, wavukiye mu Rwanda ku wa 22 Gashyantare mu Ngororero.
Uyu avuga ko yinjiriye muri RDF i Gabiro, mbere yo koherezwa muri RDC.
Usibye uwo murwanyi, FARDC irigamba gufata ibikoresho byinshi bya gisirikare bya RDF ndetse no guhanura drones 15 zayo.
Igisirikare cy’u Rwanda kibinyujije ku rubuga rwacyo rwa X, cyavuze ko ibyatangajwe na FARDC ari “inkuru z’impuha (Fake News).