Tshisekedi yavuze ingano y’uburyo Perezida Kagame amutinya
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi , yikomanze ku gatuza avuga ko mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda amutinya.
Tshisekedi yabitangarije mu mujyi wa Mbuji-Mayi mu ntara ya Kasai y’Iburasirazuba, aho ku wa Kane tariki ya 26 Ukuboza yagiriye uruzinduko.
Kimwe n’izindi ngendo Perezida wa RDC amaze iminsi akorera imbere mu gihugu cye, uru rugendo na rwo yarwifashishije nk’umwanya wo kwibasira u Rwanda na Perezida Paul Kagame.
Ni nyuma y’uko ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza bombi bagombaga guhurira mu nama yagombaga kubera i Luanda muri Angola, gusa birangira uruhande rw’u Rwanda rufashe icyemezo cyo kutayitabira bitewe n’uko Kinshasa yari yamaze kwisubira ku munota wa nyuma ku ngingo yo kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23 yasaga n’iyamaze kwemera.
N’ubwo Perezida Paul Kagame atigeze ajya i Luanda, Tshisekedi we yagiyeyo ndetse anagirana ibiganiro na Perezida João Lourenço wa Angola usanzwe ari umuhuza mu bibazo bya Angola n’u Rwanda, ndetse na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya we ufite inshingano zo kuba umuhuza mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu minsi ishize yasobanuye ko mbere y’uko Tshisekedi ahitamo kujya i Luanda uwumwe yari yabanje kumenyeshwa ko inama ye na Perezida Kagame itakibaye, gusa ahitamo kwinangira ajyayo mu rwego rwo gukomeza gushaka urwitwazo.
Tshisekedi ku wa Kane yavuze ko mbere y’uko inama ye na Perezida Kagame isubikwa yari azi neza ko mugenzi we w’u Rwanda atazayitabira, ngo kuko atatinyuka kurebana na we mu maso.
Yagize ati: “Ubwo najyaga i Luanda, nari mbizi ko uriya mutipe (Perezida Kagame) atari buze. Akunze kumpunga. Arantinya, ntabwo ashobora kundeba mu maso. Iyo duhuye mureba mu maso, hanyuma we akareba ahandi.”
Nyuma y’aya magambo abanye-Congo benshi banenze cyane Perezida wabo, bunga mu ryo Perezida Kagame yigeze kumutangazaho ko “ashoboye byose, usibye kugenzura ingaruka z’ibyo avuga.”
I Mbuji-Mayi kandi Perezida wa RDC yigambye ko ingabo z’Igihugu cye zikomeje gukubita ahababaza umwanzi bahanganye mu ntambara.
Ni mu gihe kugeza ku wa Kane ubwo yavugaga ayo magambo FARDC n’abarimo FDLR bayifasha ku rugamba nta gace na kamwe bari bashoboye kwambura M23, nyuma yo kuyigabaho ibitero bikomeye birimo n’iby’indege z’intambara.